top of page
Search

ISANO YANGE N'INKOTANYI

Updated: Jul 12, 2024



Umwanzi agucira akobo IMANA ikagucira akanzu

Uhoraho wabanye n'intwari zacu aragahora asingizwa

Mu Kinyarwanda baravuga ngo imfura igenda nka se ariko Rwanda sinzi uko natera ikirenge mu cye

Ndavuga ibyo nzi

Njye imfura y'umwe mu inkotanyi z'amarere

Ntwari z'U Rwanda


Reka nzibaratire cyangwa se mubaratire we namenye, ndavuga Data umbyara

Ni Inkotanyi y'imfura

Imfura ibereye amaso yuzuye ubupfura n'umurava

Ni inkotanyi y'urukundo

Ikunda igakunda abe ndetse n'igihugu

Ni Inkotanyi y'inyangamugayo

Ishyira imbere imihigo yayo kandi ikayigeraho

Ni Inkotanyi y'amahoro

Iyo ahari ntacyaduhungabanya


Ni koko uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera!


Burya bwose nubwo twabyirutse tubabona nk'ababyeyi

Ni intwari

U Rwanda rwiza dufite ubu nibo turukesha

Barakabeho baragahoraho

Dore ko ari n'impano IMANA yaduhaye

 
 
 

Comments

Rated 0 out of 5 stars.
No ratings yet

Add a rating
Post: Blog2_Post

Subscribe Form

Thanks for submitting!

  • Twitter
  • Instagram

©2023 by La Lueur de Leslie. Proudly created with Wix.com

bottom of page